Abantu 19 bahitanywe n’impanuka ikomeye ku muhanda Kigali – Rwamagana

Abantu 19 bahitanywe n’impanuka ikomeye ku muhanda Kigali – Rwamagana

Writer/Source: Clement Umiringiyimana Abantu babiri bakomeretse bikomeye ubu barwariye mu bitaro bya CHUK na Kanombe

Rwamagana – Ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku muhanda wa Rwamagana – Kigali mu murenge wa Gahengeri urenze gato mu kabuga ka Musha umanuka, habereye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu, zirimo n’imwe y’ikamyo ndende yo muri Tanzania bivugwa ko yagonze izindi, Police yemeje ko iyi mpanuka yabaye ikaba yahitanye ubuzima bw’abantu 19.

Claude Munyazikeye, umwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko yabonye abantu benshi bakomeretse bikomeye cyane.

Abantu babiri bakomeretse bikomeye ubu barwariye mu bitaro bya CHUK na Kanombe.

Munyazikeye avuga ko yabonye ikamyo yo muri Tanzania yagonze Toyota Hiace (Minibus) yari itwaye abantu n’imodoka ya Toyota Rav4 na yo yagonganye n’izi.

Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko abantu 19 bahitanywe n’iyi mpanuka.

Spt Ndushabandi avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’iyi kamyo watewe no kubura feri maze ikagonga taxi Minibus igahitana ubuzima bwa benshi mu bari bayirimo. Ndetse igonga imodoka ya Rav4 plaque nimero RAC 756M gusa yo abari bayirimo bakavamo bose ari bazima.

Amafoto y’abapfiriye muri iyi mpanuka agaragaza kwangirika bikomeye cyane kw’imibiri y’abari muri Taxi Minibus.

Spt Ndushabandi yongeye gusaba abantu batwara imodoka kwitwararika ibyapa bibabuza kurenza umuvuduko runaka ahantu aha n’aha.

Avuga ko kuri uyu muhanda aha i Musha atari ubwa mbere habereye impanuka ikomeye gutya itewe n’amakamyo, asaba abashoferi bakora ingendo ndende kwibuka kuruhuka kugira ngo badateza impanuka za hato na hato.

SOURCE: UMUSEKE.RW


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Local news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »


  • Basaba ko bahabwa izina ryabo 'Abatwa' cyangwa bakitwaAbanyrwanda aho kuba abasigajwe inyuma n'amate....

    Continue Reading »

  • Umubare w’abatsinze ibizami bya leta yamenyekanye

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014