Gatsibo: Umugabo yiyiciye umwana we amuziza kumwiba amafaranga 300

Gatsibo: Umugabo yiyiciye umwana we amuziza kumwiba amafaranga 300

Writer/Source: Clement Umiringiyimana Abaturanyi bavuga ko amafaranga uyu mwana yari yibye se ari 4300 ariko nyuma akaza gufatwa 300 ariyo yakoresheje yonyine

Polisi mu ntara y'iburasirazuba iravuga ko yataye muri yombi abagabo babiri barimo umugabo ukwekwaho kwihekura ubwo yakubitaga umwana we w'umuhungu wari wamwibye amafaranga 300 nk'uko abaturanyi babibwiye Radio Flash. Ni umugabo wo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama mu kagari Matunguru.

Ngo yishe umwana we kuwa gatandatu tariki 5/9/2015.

Abaturanyi bavuga ko amafaranga uyu mwana yari yibye se ari 4300 ariko nyuma akaza gufatwa 300 ariyo yakoresheje yonyine. Ibi byatumye ise w'uyu mwana yohereza umuntu ngo ajye gushakisha uyu mwana nyuma yo kumubona amuzana amuziritse ku igare ari nako amukubita, ibyatumye uyu mwana w'imyaka 10 apfa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y'iburasirazuba yemeje amakuru ko uyu mwaka koko yishwe na se. Ndetse na musasa wa Muka se nawe akaba yatawe muri yombi.

Mukase w'uyu mwana wishwe avuga ko yari amnyereye kubona umugabo we akubita uyu mwana kandi akamukubitira mu nzu akinze.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y'iburasirazuba avuga ko iki ari igikorwa cya kinyamaswa gusa akavuga ko abaturage bagomba gukoreshwa inama bakigishwa cyane cyane uburenganzira bw'umwana.

Mu muryango nyarwanda bitewe n'amakimbirane hari ahagaragara impfu rimwe na rimwe umugore yishe umugabo cyangwa umugabo nawe yishe uwo yashatse. Gusa minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ivuga ko ibiganiro byo mu mugoroba w'ababyeyi bikwiriye kurushaho kwitabirwa.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Local news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »


  • Basaba ko bahabwa izina ryabo 'Abatwa' cyangwa bakitwaAbanyrwanda aho kuba abasigajwe inyuma n'amate....

    Continue Reading »

  • Umubare w’abatsinze ibizami bya leta yamenyekanye

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014