Gukora cyane no gukorera hamwe byazamura Afrika-Kagame

Gukora cyane no gukorera hamwe byazamura Afrika-Kagame

Writer/Source: Vital Karangwa Jr.

Perezida Paul Kagame yagaragaje bimwe mu bikenewe gukorwa ku bukungu bwa Afurika, mu gihe byitezwe ko mu mwaka wa 2016 hashobora kugaragara imbogamizi zikora ku mibereho y’abatuye uyu mugabane wihariye igice kinini cy’ubutaka buhingwa ku Isi.

Umukuru w’igihugu asanga gukora cyane no gukorera hamwe ari byo bizatuma uyu mugabane utazahura n’ibibazo by’ubukungu hamwe no kongera agaciro ibikorwa.

Umukuru w’Igihugu, yifashishije urukuta rwe rwa twitter, ubwo yatangaga igitekerezo ku nkuru ya BBC igaragaza bimwe mu bibazo bitegereje ubukungu bwa Afurika muri uyu mwaka kimwe n’ibikwiye kwibandwaho, ifite umutwe ugira uti “Africa’s economic prospects in 2016: Looking for silver linings”.

Perezida Kagame yatanze inama yo kugira ngo uyu mwaka uzabe mwiza kuri Afurika agira ati “Bizagenda neza! Gukora cyane, kongerera agaciro ibyo dukora, ubucuruzi n’ishoramari bikiyongera kimwe no gufatanya hagati y’Abatuye Afurika.”

Muri iyo nkuru, umunyamakuru Matthew Davies, agaragaza ko bishoboka ko bimwe mu bibazo byagaragaye mu 2015 bishobora gukaza umurego muri uyu mwaka, harimo nk’ibura ry’imvura, kugwa kw’agaciro k’ifaranga n’ibibazo bya politiki, ariko akerekana ko hari n’amahirwe ko hari n’ibihugu bizaba bihagaze neza.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Breaking news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »

  • Ruswa mu bamotari n'abashinzwe umutekano wabo ikorwa ite?

    Abamotari baravuga ko babangamiwe bikomeye na ruswa bakwa n'abashinzwe umutekano wabo bazwi nk'ab....

    Continue Reading »

  • Imibare igaragaza imitsindire manota y’abakoze ibizami bya leta

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014