Col Tom Byabagamba asanga abatangabuhamya babeshya

Col Tom Byabagamba asanga abatangabuhamya babeshya

Writer/Source: Clement Uwiringiyimana

Col Tom Byabagamba wahoze ayobora abarinda perezida Paul KAGAME yongeye kubwira urukiko ko abatangabuhamya babeshye ubushinjacyaha. Ni mu gihe yisobanuraga ku cyaha cyo gukora igikorwa gisebya leta uri umuyobozi.

Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba n'abahoze mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza Francois rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mutara mu rukiko rukuru rwa gisirikari i Kanombe I Kigali.

Nk'uko byagaragaye mu maburanisha yabaye mbere, abo mu muryango w'abaregwa baba bakurikiranye iburanisha. Muri uru rubanza Brig Gen Frank Rusagara nawe ururegwamo ni muramu wa Col Tom.

Hari ibyaha ubushinjacyaha bwa gisirikari buvuga ko bahuriyeho. Icyo Col Tom yireguyeho kuri uyu wa gatatu ni ukuba yaravuze amagambo asebya ubutegetsi ubwo yarai akiri umuyobozi.

Ngo ni icyaha Col Byabagamba yakoreye i Juba muri Sudan y'epfo mu 2013. Col Byabagamba yabaye muri iki guhugu ari umuyobozi wungirije w'umugaba mukuru w'ingabo zihabungabunga amahoro UNAMISS.

Ubushinjacyaha bushingira kubyo bwabwiwe n'abasirikare bakuru barimo Col David Bukenya, Lt Col Ibambasi Alexis, Lt Col Chance Ndagano ndetse na Lt Col Karakire.

Ngo aba mu bihe bitandukanye Col Tom yarabaganirizaga abangisha ubutegetsi buriho. Ngo yaberekaga ko ubu butegetsi ari ubwicanyi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwitwa Col David Bukenya we ngo Col Tom yamubwiye ko bagomba guhorera abicwa. Ngo Col Tom yaragize ati: 'Na n'ubu ntimurunamura icumu?"

Byabagamba ngo yavugaga ko col Karegeya ndetse n'undi musirikari witwa Major John Sengati bishwe na leta y'u Rwanda.

Lt Col Ibambasi we yatanze ubuhamya avuga ko Col Tom yamubwiye ko leta y'u Rwanda ibyayo ari ukwica gusa.

Uyu mu Lt Col Ibambasi kandi ngo Col Tom yamubwiye ko perezida Paul Kagame ko afata ibyemezo ahubutse.

Col Tom ibi byose yabyamaganiye kure.

Ibi birego umunyamategeko wunganira Tom umunyamategeko Gakunzi Valery yavuze ko ari ibinyoma abatangabuhamya babeshye ubushinjacyaha.

Uyu munyamategeko kandi yongeye kwikoma umusirikari Lt Col Chance Ndagano wabaye umutangabuhamya w'ubushinjacyaha kandi yaramuciriye urubanza mbere yo gutanga ubuhamya.

Col Tom we yagereranyije uyu mucamanza waje guhinduka umushinjacyaha nk'umusifusi ubika ifirimbi akinira umupira. Yagize ati: "Charles Ndagano twarikumwe i Juba ntaziko ari umucamanza ariko natunguwe no kubona ariwe wanciriye urubanza ngo mfungwe. Ubu ni umutangabuhamya w'ubushinjacyaha. Umusifuzi yajya ahisha ifirimbi mu mufuka agatera umupira?”

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko arirwo ruzasuzuma niba uyu mutangabuhamya yemewe.

Abandi baregwa muri uru rubanza ni Rtd Sgt Kabayiza wari umushoferi wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara. Uko ari batatu baburana bahakana ibyaha bashinjwa n'ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Urubanza ruzakomeza kuwa gatanu tariki 15 Mutarama 2016.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Breaking news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »

  • Ruswa mu bamotari n'abashinzwe umutekano wabo ikorwa ite?

    Abamotari baravuga ko babangamiwe bikomeye na ruswa bakwa n'abashinzwe umutekano wabo bazwi nk'ab....

    Continue Reading »

  • Imibare igaragaza imitsindire manota y’abakoze ibizami bya leta

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014