“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Writer/Source: Clement Uwiringiyimana

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwanda ari igihugu kidatekanye. Mu kwisobanura, hari ibyo yavuze ubushinjacyaha busaba urukiko kumubuza kumena amabanga y’igihugu.

Urubanza uyu musirikare wahoze akomeye mu ngabo z’u Rwanda aregwamo kumwe na Col Tom Byabagamba rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mutarama 2016 mu rukiko rukuru rwa gisirikari I Kanombe.

Iburanisha ryatangiye Rusagara n’umunyamategeko we Buhuru Pierre Celestin bisobanura ku cyaha cyo gukora igikorwa gisebya ubutegetsi uri umuyobozi. Ngo Rusagara yavuzeko u Rwanda ari police state yongera kuvuga ko ari banana republic.

Ni amagambo ubushinjacyaha buvuga ko asebye u Rwanda kuko agereranya u Rwanda n’igihugu kiganjemo ubwoba ndetse no kuba kidatekanye.

Rusagara uhakana ko yavuze aya magambo yavuze ko nk’U Burundi kuri ubu yabwita Banana republic kuko bakesha amaramuko inkunga z’abanyamahanga.

Umushinacyaha nibwo yababazaga niba aya magambo ari utubyiniriro u Rwanda rwahabwa.

Nta gisubizo cyeruye kivuga yego cyangwa Oya yahawe. Gusa abanyamategeko bo bavuga ko aya magambo, n’uwo bunganira atayavuze, atagize icyaha.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara yavuze ku batangabuhamya bamushinja ko yishimiye ko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga kubera ibirego byo gushyigikira umutwe wa M23.

Rusagara yabwiye urukiko ko Gen Rutatina na Col Jules Rutaremara mu buhamya batanze bamwita igisambo n’ umuntu urwanya ubutegetsi. Akavuga ko abantu bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa Masters batari bakwiriye gukoresha amagambo atukana.

Rusagara yabwiye urukiko ko kwanga u Rwanda cyangwa anti-government nk’uko byavuzwe byabazwa abasirikari bahuye na Gen Ntaganda Bosco wo muri M23, ibyatumye u Rwanda ruhagariukirwa inkunga.

Yagize ati: “Gen Rutatina bamufunze yaragiye kureba Gen Bosco Ntaganda muri Congo. Rutatina, Ibingira ngirango na Gumisiriza bagiye kureba Ntaganda wari uri gushakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ese byaye urwanya igihugu, ese kuribo ibyo nibyo byakitwa gukunda igihugu?”

Ku birego ashinjwa bijyanye n’inkunga zahagaze kubera umutwe wa M23 Rusagara yavuzeko ibyo byabazwa Rutatina wagiyekubonana na Bosco Ntaganda, uwo Rusagara yise perezida w’uyu mutwe wa M23.

Ni amagambo ubushinjacyaha bwahise buvuga ko ari amabanga uregwa ari kumena. Umushinjacyaha Capt Nzakamwita Faustin yagize ati: “Nka jenerali kabisa namusaba kuburana nka jenerali hari ibyo atagomba kuvuga ku rwego rwe. Atazakumena amabanga kandi bitamufasha mu rubanza. Murakoze,”

Abanyamategeko gusa bahise bavuga ko uru rubanza rujya gutangira basabye ko rubera mu muhezo ariko ntibyemerwe. Ngo mu manza nshinjwabyaha nta mabanga abamo.

Gen Rutatina ni umwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha bashinja Rusagara


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Breaking news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »

  • Ruswa mu bamotari n'abashinzwe umutekano wabo ikorwa ite?

    Abamotari baravuga ko babangamiwe bikomeye na ruswa bakwa n'abashinzwe umutekano wabo bazwi nk'ab....

    Continue Reading »

  • Imibare igaragaza imitsindire manota y’abakoze ibizami bya leta

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014