Mu Burundi Pierre-Claver Mbonimpa yafunguwe

Mu Burundi Pierre-Claver Mbonimpa yafunguwe

Writer/Source:

Pierre-Claver Mbonimpa yafunguwe by’agateganyo ngo ajye kwivuriza mu muryango we.

Pierre Claver Mbonimpa ni umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yatawe muri yombi arafungwa mu kwezi kwa 5 hagati k’uyu mwaka ashinjwa guhungabanya umutekano wo mu gihugu no hanze.

Yari amaze ukwezi arwariye muri gereza, arwaye kanseri n’umutima.

Urukiko rwisumbuye rwa Bujumbura nirwo rwatanze uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo kuri Pierre Claver Mbonimpa.

Nubwo yafunguwe ariko yashyizweho imirongo agomba kugenderaho nko kudakandagira ku kibuga cy’indege, aho bategera imodoka ndetse no mu muryango abarizwamo w’abaharanira uburenganzira bwa muntu Aprodh.

Pierre Claver Mbonimpa arekuwe nyuma y’uko Amerika ibisabye uburundi mu minsi ishize.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Africa news

  • LONI izi ikibazo kiri I Burundi ariko nta bushobozi bwo kugira icyo ikora

    Umuryango w’abibumbye wemera ko mu Burundi ibintu bikomeje kuba bibi,ariko ukagaragaza ko nta m....

    Continue Reading »

  • Urubanza rwa Husseine Habre wahoze ategeka Tchad rwasubukuwe

    Urubanza rwa Husseine Habre wahoze ategeka Tchad rurasubukurwa uyu munsi mu mujyi wa Dakar muri....

    Continue Reading »

  • Sudani y’epfo irasabwa kubahiriza amasezerano y’amahoro

    Leta zunze ubumwe za Amerika zihanangirije leta ya Sudani y’epfo kudahirahira ngo irenge amasez....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014